Iryinyo rya Patrice Emery Lumumba ryageze muri DR Congo

Iryinyo rya Patrice Emmery Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Congo ryaraye rigeze muri Repubulika Iharanira  Demokarasi ya Congo rikaba ririmo kwerekezwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ni cyo gice cyonyine cy’umubiri wa Lumumba cyari gisigaye cy’uyu wabaye Minisitiri w’intebe wa mbere wa Congo, wishwe mu mwaka wa 1961 n’inyeshyamba zifatanyije n’abacanshuro b’Ababiligi, umubiri we ugashangurirwa muri aside (acide).

Ku ikubitiro iri ryinyo rizerekezwa  mu mujyi yavukiyemo, wiswe Lumumbaville mu kumuha icyubahiro, hanyuma rijye i Kisangani, aho yatangiriye kuba impirimbanyi ya politiki, nyuma rijye i Lubumbashi, aho yiciwe.

Isanduku irimo iryo ryinyo nyuma yaho izashyirwa mu buruhukiro mu murwa mukuru Kinshasa, mbere yuko ku wa kane w’icyumweru gitaha Congo yizihiza imyaka 62 ishize ibonye ubwigenge.

Ivomo: BBC

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?