Kamonyi: Bamwe mu bagore batuye mu bice by’ibyaro bifuza ko bafashwa kwiga imyuga

Abagore batandukanye bo mu bice by’ibyaro by’akarere ka Kamonyi, bavuga ko igihe baba bafashijwe kwiga imyuga byabafasha kwiteza imbere, naho ubundi ngo imibereho iracyabagoye kuko abenshi muri bo barya bavuye guca inshuro.

Aba bagore bo mu murenge wa Nyarubaka wo mu karere ka Kamonyi twaganiriye, bavuga babona gutera imbere bikibagoye kuko ntaho bakura.

Mukanyandwa Jaqueline yagize ati” Nkanjye ndya mvuye guca inshuro, umugore wo mu cyaro rwose sinjyiye kugira ngo mbeshye, bamwe biteje imbere abandi nta kigenda.”

Mukamuhirwa Marie Jeanne ati” Ubuzima busanzwe turya duciye inshuro, abagore bose turi kumwe mu Gatagara bose barya barushye, barya baciye inshuro.”

Aba bagore ndetse n’abandi batandukanye twaganiriye, bahuriza ku kuba baramutse bafashijwe bakiga imyuga byabafasha kwiteza imbere.

Ubwo yari mu kiganiro Iwacu mu Muryango kuri Tv10, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage UWIRINGIRA Marie Josée, yavuze ko hari benshi bagiye bafashwa bakigishwa kuboha no kudoda, ndetse bakaba bazakomeza gufasha n’abandi.

Yagize ati” Mu byo twavugaga rero byagezweho, abagore benshi barize. Bize kuboha uduseke, imipira, amafurari ndetse no kuba babasha gukora indi mitako itandukanye. Hariya mu Murenge wa Nyarubaka ho hari n’abagore bari mu buvumvu. Iyo gahunda yo kwigisha imyuga by’igihe gito, buri mwaka mu mihigo y’akarere tuba dufite abo tuzigisha ndetse no mu bafatanyabikorwa batandukanye haba hari abandi bagenda bakigisha“

Hirya no hino mu gihugu, umugore by’umwihariko uwo mu cyaro aracyagorwa n’imibereho, aho usanga udafite ubushobozi ajya guhingira amafaranga 1500 adashobora no kumuviramo ifunguro rya kumanywa we n’umuryango we, ibyo benshi bashingiraho bavuga ko gutera imbere kwabo bikiri kure nk’ukwezi mu gihe bakibayeho muri ubwo buzima.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?