KAMONYI: Bifuza ko hashyirwaho itegeko ritegeka abagurishize ubutaka gukora ihererekanya batagoranye

Bamwe mu batuye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa musambira bavuga ko byaba byiza hashyizweho itegeko ritegeka abagurishije guhererekanya ubutaka nta mananiza kuko babagora.

Aba baturange bavuga ko hari igihe umuntu akubwira ngo umugurire nk’akarima runaka wenda atarabona ibyangombwa, yamara kubibona wamusaba kujya guhererekanya ubutaka ibizwi nka mitation mu ndimi z’amahanga, ugasanga babarushya babasaba amafaranga baba bita ay’insimburamubyizi, ay’urugendo ndetse nay’ifunguro nyamara bagura ibyo batari barabyumvikanyeho.

MUTARAMBIRWA Francois utuye mu kagali ka Kivumu mu murenge wa Musambira. Yagize ati ”Umuntu agusaba ko umugurira agasambu atarabona ibyangombwa byako cyangwa akibishakisha, hanyuma nyuma yaho abiboneye wamubwira ngo ngaho tugende tujye gukora mitasiyo ugasanga arakunaniza ngo nta mwanya ariko ntabwo aba ari ukubura umwanya ahubwo aba agira ngo wibwirize ushake amafaranga yo kumutegera , kumugaburira akakwaka ibintu by’ikirenga kandi ya mafaranga ariwe wayahaye”.

ibi binavugwa na UWIMBAZI Arodia uvuga ko baba baraguze ubutaka n’umuntu bumvikanye ariko nyuma byaregera mu gihe cyo kubuhererekanya akakunaniza agushyiraho ibintu by’amanyanga n’amananiza.

Aba baturange bose icyo bahurizaho ni uko bikwiye ko Leta yashyiraho itegeko cyangwa ubukangurambaga bushishikariza uwagurishije kwihutira guhererekanya ubutaka hatajemo ikiguzi cyangwa  agahimano.

RWIZIHIRWA Innocent ushinzwe ubutaka mu karere ka Kamonyi agira inama aba baturage ko bajya bahita basaba abo baguze guhita bahererekanya  ubutaka bakimara kugura, kuko ngo buri Murenge ugira umukozi ufasha mu ihererekanyabutaka.

Uyu muyobozi anavuga ko igihe byaba bidahise bishoboka  ngo kubuhererekanya bihite bibaho,  ku kiguzi cyemeranyijweho hagira amafaranga asigaranwa n’uwaguze akazayishyura ihererekanyabutaka ryarangiye. Gusa nanone asaba abafite ibibazo nk’ibi ko babagana maze mu bufatanye  n’izindi nzego bakabahamagarira abo baguze  bakababaza impamvu badasha gukora ihererekanya nabo baguze.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?