Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya uyu munsi ruratangaza umwanzuro warwo ku birego byatanzwe ku matora ya perezida yo mu kwezi gushize.
Kuwa gatanu, abacamanza barindwi b’uru rukiko bagiye kwiherera kugira ngo bafate umwanzuro wabo nyuma y’iminsi itatu bumva impande zareze n’izarezwe.
Raila Odinga umukandida watsinzwe amatora ariko ntanyurwe n’ibyayavuyemo , avuga ko amatora yabayemo uburiganya hifashishijwe ikoranabuhanga ngo bikaba ari na byo byatanze intsinzi ya baringa kuri mukeba we William Ruto.
Abanyamategeko ba Ruto n’aba komisiyo y’amatora muri Kenya bo bamaganira kure ibi birego.
Mu myaka itanu ishize uru rukiko rwakoze amateka rutesha agaciro ibyavuye mu matora rutegeka ko haba andi, ariko Odinga wari wareze yanze kuyitabira.
Ruto na Odinga bavuze ko bazemera umwanzuro w’uru rukiko ku mpaka zo kuri aya matora.