Mozambique: Ibyihebe byishe abantu 6 bibaciye imitwe

Prezida wa Mozambike avuga ko abarwanyi biyitirira idini ya Islam barwanira mu ntara ya Nampula iri mu burengerazuba bw’igihugu, bishe abantu batandatu babaciye amajosi, bashimuta abandi batatu.

Mw’ijambo yavugiye kuri radiyo y’igihugu kuri uyu wa gatatu ari mu ntara ya Gaza, mu majyepfo, Perezida Filipe Jacinto Nyusi yemeje ko abo bantu baciwe imitwe. Yavuze kandi ko amazu atari make yatwitswe mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Kibaye igitero cya gatatu cy’iterabwoba gikozwe mu minsi itanu muri iyo ntara ya Nampula.

igihugu cya Mozambike cyazahajwe n’abarwanyi b’ibyihebe bigendera ku mahame akaze ya Kisiramu, kuko no mu ntara ya Cabo delgado yari yarigaruriwe n’ibi byihebe mu myaka myishi byatsimbuwe n’ingabo z’u Rwanda zagiye gutanga ubufasha muri iki gihugu.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?