Kim Jong-Un ntiyigeze apfa

Kim Jong-un, Perezida wa Koreya ya ruguru ntabwo yigeze apfa kuko, yagaragaye mu ruhame bwa mbere nyuma y’iminsi 20 yari ishize, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya leta y’icyo gihugu.

Ibiro ntaramakuru KCNA bitangaza ko uwo mutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru yatashye ku mugaragaro uruganda rukora ifumbire.

Byongeraho ko abantu bari bitabiriye ibyo birori byo gutaha urwo ruganda “bateye hejuru bamwishimiye” ubwo yahagera ku munsi w’ejo ku wa gatanu.

Iryo tangazwa ryo kongera kugaragara mu ruhamwe kwe – bwa mbere kuva yagaragara ku gitangazamakuru cya leta ku itariki ya 12 y’ukwa kane – rije rikurikira amakuru yahwihwiswaga ku isi ko ubuzima bwe butameze neza muri iki gihe.

BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ayo makuru mashya y’ibitangazamakuru byo muri Koreya ya ruguru.

Igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru nyuma cyatangaje amashusho kivuga ko agaragaza Bwana Kim akata igitambaro n’umukasi hanze y’uruganda.

Abajijwe ku byatangajwe ko ari ukongera kuboneka kwa Bwana Kim, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabwiye abanyamakuru ko adashaka kugira icyo ahita abitangazaho.

Igitangazamakuru cya leta kivuga iki?

Nkuko ibiro ntaramakuru KCNA bya leta ya Koreya ya ruguru bibitangaza, Bwana Kim yari aherekejwe n’abategetsi benshi bo ku rwego rwo hejuru bo muri icyo gihugu, barimo na mushiki we Kim Yo Jong.

Bitangaza ko uwo mutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru yakase igitambaro mu birori byo gutaha urwo ruganda ruri mu karere ko mu majyaruguru y’umurwa mukuru Pyongyang.

Ngo nuko abantu bari bitabiriye ibyo birori “batera hejuru basabwe n’ibyishimo” ubwo babonaga Bwana Kim.

Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, asa nk’uwenyegeje ayo makuru y’ibihuha ubwo ku itariki ya 29 y’ukwa kane yavugaga ko abategetsi b’Amerika “badaheruka” Bwana Kim.

Ariko, itangazo ryasohowe na leta ya Koreya y’epfo, ndetse n’amakuru yo mu nzego z’ubutasi z’Ubushinwa zaganiriye n’ibiro ntaramakuru Reuters, byose byemeje ko ibyo bitari ukuri.

Kim Jong-un yigeze abura mbere?

Yego. Bwana Kim yamaze iminsi 40 yarabuze mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2014, nyuma yo kwitabira igitaramo. Yongeye kugaragara hagati mu kwezi kwa cumi, yicumba imbago.

Icyo gihe igitangazamakuru cya leta nticyigeze gisobanura aho yari yaragiye. Ariko urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’epfo rwatangaje ko bishoboka ko yari yabazwe ku kagombambari k’ibumoso kari kajeho ikibyimba.

BBC

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?