Kongerera ubushobozi inzego zirengera abana, Umuti urambye ku ihohoterwa bakorerwa

Hari ababyeyi bavuga ko muri bo hari abadafite ubumenyi buhagije ku ihohoterwa rikorerwa abana, bakifuza ko habaho kubahugura ndetse no kubunganira mu bikenerwa ngo uburenganzira bw’Umwana burusheho kubahirizwa uko bikwiye.

Uwera Caritas utuye mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko n’ubwo hari ababyeyi bafite amakuru ku ihohoterwa rikorerwa Abana, ariko abenshi batarisobanukiwe.

Yagize ati” Hari bamwe badasobanukiwe uburenganzira bw’umwana bitewe n’ubumenyi bukeya.”

Uwera akomeza avuga ko asanga bikwiye ko ababyeyi bajya bategurirwa amahugurwa ndetse bakanakorerwa amatsinda bakajya basobanurirwa uburenganzira bw’umwana ndetse bakanahabwa amakuru ahagije ku ihohoterwa, n’uburyo bafata abana babo mu myaka y’ubuto.

Igitabo kura ujye ejuru cya Padiri Dr Fidelé  Dushimina

Ibi Uyu mubyeyi Uwera avuga, anabihurizaho na Padiri Dr Fidéle Dushimimana mu gitabo cye “Kura ujye ejuru” gishingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’inzobere zitandukanye ku mibereho n’imikurire y’umwana (REB iherutse kwemeza ko kigomba no kwigishwa mu mashuri ya Leta) kuri Page 121 aho Padiri Fideli yemeza ko” Amahugurwa ahawe Ababyeyi ku buryo bagomba gufata abana babo iyo bakiri bato, na yo ashobora gufasha kwirinda ihohoterwa.

Nkusi Raurant Umwe mu nshuti z’umuryango zikorera mu karere ka Muhanga Umurenge wa Nyamabuye, Akagali ka Gitarama mu Mudugudu wa Nyabisindu, avuga ko uru rwego rugira uruhare runini mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa Abana, ariko rukaba rusa naho rwirengagizwa kuko rudafashwa uko bikwiye.

Yagize ati” Ibikorwa dukora ni iby’ubwitange kandi biragaragara, ariko akenshi usanga inzego zakaturebeye zitwibuka ari uko zikeneye raporo. Birakwiye ko duhabwa amahigurwa ahagije atwongerera ubumenyi, ndetse erega n’iyo nsimburamubyizi ikongerwa kandi ikatugereraho ku gihe kuko hari nubwo tuyitegereza ntitugereho.”

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera Umwana ukorera mu karere ka Muhanga Nkundineza Celestin avuga ko hari byinshi bikorwa n’inzego zishinzwe kurengera Umwana kugira ngo uburenganzira bwe bwubahirizwe, ariko hakaba hakirimo n’imbogamizi, gusa bakaba bakora ibishoboka ngo na zo zikemuke.

Yagize ati: “Hari inzego zashyizweho zifasha mu kurengera Umwana. Urugero ni nk’inshuti z’umuryango ebyiri muri buri Mudugudu zigenda zisura urugo ku rundi ndetse zinigisha Ababyeyi ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana,
Abo rero barahugurwa ndetse buri kwezi batanga raporo y’ingo basuye, ibibazo bibangamiye Abana basanzemo n’uburyo babikemuye, ndetse ibirenze ubushobozi bwabo tukabunganira.

Celestin akomeza avuga ko ubwabo izo nshuti z’umuryango ku Mudugudu zidahagije, gusa akavuga ko bakomeza gufatanya n’izindi nzego za Leta ngo umubare wongerwe ndetse n’ibibazo bigaragazwa na zo (Inshuti z’umuryango) bicyemurwe, bityo zibashe gutanga umusaruro wisumbuyeho.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana rikorera mu Rwanda (Unicef Rwanda) ngo mu Rwanda, abarenga kimwe cya kabiri cy’abakobwa bose ndetse n’abahungu batandatu mu bahungu icumi bahura n’ihohoterwa rinyuranye mu bwana bwabo. Mu bakobwa bahura n’ihohoterwa mu Rwanda, hafi 60 ku ijana ni bo babasha kugira uwo babibwira ndetse ku bahungu ho icyo kigereranyo kiri hasi cyane.

Inshuti z’umuryango zikaba zaba igisubizo kuri ibi bibazo kuko mu mahugurwa bahabwa harimo no kumenya kuganiriza abana cyangwa imiryango ifite ibibazo, bityo aho bishoboka bagafashwa hakiri kare.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *