USA: Uwari amaze imyaka 28 afungiye icyaha atakoze yarekuwe

Lamar Johnson Umunyamerika wari umaze imyaka 28 afunzwe ashinjwa kwica umuntu kandi ntabyo yigeze akora, yarekuwe.

Uyu mugabo wari warakatiwe  n’inkiko gufungwa ubuzima bwe bwose yarekuwe kuwa 2,  nyuma y’aho umucamanza wa Missouri ahagaritse igifungo cye kuko yasanze ari umwere.

Umunyamategeko we yagize  ati “Nta kintu na kimwe cyamusubiza imyaka ikabakaba 30 yari amaze afunzwe,aho yatandukanyijwe n’umukobwa we n’umuryango we.”

Johnson yafunzwe mu Ukwakira 1994 ashinjwa kwica uwitwa Marcus Boyd wishwe arasiwe imbere y’imodoka ye n’abagabo babiri bibeshyweho.

Uyu yabwiye kenshi Polisi ko ibyo biba yari yibereye hamwe n’umukunzi we mu birometero byinshi uvuye aho icyaha cyabereye ariko banga kumwumva.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?