Turukiya: Abagore batatu n’abana 2 batabawe nyuma y’iminsi 9 baguweho n’amazu

Nyuma y’iminsi 9 ibihugu bya Turkey na Syria  byibasiwe n’umutingito, Abagore batatu n’Abana babiri bo muri Turukiya  bakuwe munsi y’ibyasenyutse ari bazima kandi bagikomeye.

Melike Imamoglu w’imyaka 42 na Cemile Kekec w’imyaka 74 bakuwe munsi y’ibikuta by’amazu byabaguyeho mu Mujyi wa Kahramanmaras  muri Turukiya. Ni mu gihe mu Mujyi wa Antakya nawo wo muri Turukiya, bivugwa ko hatabawe Umugore n’abana be babiri nabo bakiri bazima.

Amamiriyoni y’abaturage ba Syria na Turukiya ubu baba mu nkambi begeranyirijwemo kandi bakeneye imfashanyo. Leta ya Turukiya yayo yasabye abo bishobokera gusubira mu byabo kuko yababwiye uko ubu ibintu bimeze neza.

Inyuma y’imisi icumi kuva uyu mutingito ukomeye wibasiye ibihugu bya Turukiya na Syria, biragoye cyane ko hari abantu babasha kurokorwa babakiri bazima. Ubu abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’uyu mutingito bose hamwe bamaze kurenga 41.000.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?