Ku isi: Ingamba zo kuguma mu rugo zizakenerwa kugeza umwaka wa 2020 urangiye. Chris Whitty

Profiseri Chris Whitty ukuriye ikigo gishinzwe ubuzima mu Bwongereza yabwiye itangazamakuru ko   Gutekereza ko ibintu bizasubira mu buryo mu gihe cya vuba, bidashoboka muri uyu mwaka.Ahubwo avuga ko  gahunda ya Guma mu rugo (lockdown) n’ izindi ngamba zizakenerwa kugeza umwaka urangiye mu rwego rwo kurushaho kwirinda coronavirus kugeza igihe habonetse umuti cyangwa urukingo.

Ibyo Chris Whitty yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yagaragazaga  urwego bagezeho bakumira Coronavirus no kubateguza ibishobora kuba mu bihe biri imbere.

Yagize ati” Gutekereza ko ibintu bizasubira mu buryo abantu bakongera kubahonk’uko bari basanzwe babaho mbere ya Covid-19 mu gihe cya vuba,  ni ibintu nababwira ko bidashoboka muri uyu mwaka. Ikindi nuko gahunda ya Guma mu rugo (lockdown) n’ ingamba zijyanye nayo zizakenerwa kugeza umwaka urangiye mu rwego rwo kurushaho kwirinda coronavirus kugeza igihe habonetse umuti cyangwa urukingo.”

Yakomeje avuga ko ikizakuraho gahunda ya guma murugo ,ari uko hazaboneka urukingo cyangwa umuti wa Coronavirus ibyo atabona ko bishoboka mu minsi ya vuba.

Kugeza ubu abantu basaga 2,846,576 bamaze kwandura Coronavirus , 811,783 bo bamze gukira icyi cyorezo cya Coronavirus naho ababarirwa mu 197,859 bo bamaze guhitanwa nayo.

Ubu umuti uhari ushobora gufasha abantu kwirinda kwandura Coronavirus ni” guma mu rugo, karaba intoki kenshi ukoresheje amazi n’isabune byibuza hagati y’amasegonda 40 na 60, ikindi ugomba kwambara agapfukamurwa igihe ugiye aho uri buhurire n’abantu benshi cyangwa se ukakambara mu rugo igihe uba mu gipangu kirimo ingo nyinshi(abantu benshi)

Src The Sun

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *