Ku kayabo ka Million 20, umunyamabara Afande Regis atandukanye na Afrimax Tv

Afande Regis wamamaye nk’umunyamabara muri Film ngufi kuri Afrimax Tv ubu yamaze kuyivaho aho yabanje guhabwa Miliyoni 20 z’amanyarwanda ngo yemere gusezera.

Uruganda rw’imyidagaduro ruragenda rukura uko bwije n’uko bukeye, ibintu usanga bitandukanye n’uko byahoze mbere aho wasangaga bamwe mu barugize bariyiciraga isazi mu jisho kugira ngo bakunde baramuke, abandi bakirya bakimara kugira ngo batange ibyishimo ku babakunda. Kugeza ubu ibintu bisa Naho byoroshye aho imbuga nkoranyambaga zisigaye zunganira abakora imyidagaduro mu kubona agatubutse binyuze mu kuzikoresha.

Afrimax Ni imwe muri Kompanyi zimaze kwamamara hano mu Rwanda kuko yanaciye agahigo ko kugira shene ya YouTube imaze kugira abantu bayikurikirana barenga Million imwe Gusa ubu ibintu ntago wavuga ko byifashe neza kuri yo kuko bamwe mu bayikoreraga bari kuyivaho umunsi ku wundi aho nyuma y’uko uwitwa MUCYO KEVIN Wamamaye nka Nyaxo atangarije ko video ze zitazongera kunyuzwa kuri Shene ya YouTube ya Afrimax Captain Regis(afande) nawe mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangarije abamukurikira ko ubu atakiri kubarizwa Muri iyi kompanyi ya Afrimax.

Afande Regis yatangaje ko kubufatanye na Isano media Tv guhera ubu video ze zose zizajya zitambuka kuri Iyo Shene ya YouTube.

Mu mafoto kandi yakomeje asangiza abamukurikira yagaragaje ko bimwe mu bikubiye muri aya masezerano harimo na Sheke ya Million 20 z’amafaranga y’u Rwanda nk’igiciro bumvikanye kugira ngo ibikorwa byabo bijye bitambuka kuri Iyo shene.

Afande Regis yahawe Miliyoni 20 ngo akunde ave kuri Afrimax Tv

Afande Regis yari amaze Imyaka irenga ibiri akorana na Afrimax aho yatambutsaga film zo mu bwo ko bwa Comedy aho ya Yazikinaga ari umusirikare.

Ni ubwo Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rukomeje gutera imbere, ariko ni nako abarurimo batandukanye bagiye bagaragara babeshya amafaranga babaga bahawe na Company zitandukanye ariko uwavuzwe cyane ni Bruce Melody wavuze ko Kigali Arena yamwishyuye Miliyali y’amanyarwanda ngo ayamamarize. Ibya Miliyoni 20 za Regis na byo turakomeza kubikurikirana.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?