Umutwe wa M23 watangaje ko ibiganiro by’amahoro byahuje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje yitwaje intwaro ,bitazatanga umusaruro mu gihe cyose itaratumirwa, ibigereranya nk’ikinamico barimo.
Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya politiki, Canisius Munyarugero, yabwiye itangazamakuru ko mu biganiro by’amahoro batari guhabwa umwanya bityo ko ari umukino w’ikinamico bibereyemo bidashobora gutanga umusaruro.
Yagize ati “Kuba bitureba ntidutumirwe hari ikindi warenzaho? Ubwo iyo ni ikinamico, ikinamico nirangira tuzajya mu buryo. Ko ari twe turebwa n’ikibazo cyane ahubwo igituma tudatumirwa n’iki?”
Uyu mutwe utangaje aya magambo mu gihe ku munsi w’ejo tariki ya 28 Ugushyingo 2022, hatangiye ibiganiro hagati ya leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro, byafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo no gusaba iyo mitwe kurambika intwaro hasi, ikanirukanwa muri Congo.
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ibintu bitatu byakorwa na M23 kugira ngo na yo ihabwe ikaze ku meza y’ibiganiro biri guhuza Guverinoma ye n’imitwe yitwaje intwaro.
Perezida Tshisekedi yavuze ko batazigera bahendahenda uyu mutwe wa M23 kuko ufashwa n’amahanga, gusa avuga ko igihe wakubahiriza ibiteganywa n’imyanzuro y’i Luanda yo ku wa 23 Ugushyingo 2022 birimo guhagarika imirwano, gusura mu birindiro byayo muri Sabyinyo, ndetse no kwemera kujyanwa mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, ari bwo buryo bwonyine na bo bashobora kwakirwa mu biganiro by’i Nairobi nk’indi mitwe yose.