Undi muntu yishwe n’ingurube

Umugabo witwa Amnuay Suriwong w’imyaka 68 wo mu gihugu cya Thailand  yasanzwe yapfuye nyuma yo kwicwa n’ingurube y’agasozi yari yarajyanye kororera mu rugo. 

Ibi byamenyekanye Ku wa 24 Ugushyingo, ubwo abaturanyi be bavugaga ko basanze umurambo wa  Amnuay iwe mu ntara ya Kamphaeng Phet muri Thailand.

Amakuru yatanzwe n’aba baturanyi avuga ko Amnuay yari yasabye abaturanyi be ubufasha nyuma y’uko iyi ngurube y’agasozi icitse ashaka kuyigarura mu kiraro yabagamo.

Ku mubiri w’uyu mworozi bitahiriye hasanzwe ibikomere bibiri, bikaba bikekwa ko yabitewe n’iyi ngurube, ari nabyo bishobora kuba byaramuviriyemo urupfu kuko yavuye amaraso kugeza apfuye.

Iyo ngurube yaje guhigwa n’abaturage bo muri ako gace barayica.

Src: The Sun

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?