Mu bisa n’ibitangaza, Maniriho yavanye umugore n’umwana mu nzu yabaguyeho bararokoka.

Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa gatatu yishe abantu 72 mu Rwanda, akarere ka Gakenke mu majyaruguru niko kibasiwe cyane kuko hapfuye abantu barenga 22. Maniriho wo mu mudugudu wa Gihororo, akagari ka Rwa, mu murenge wa Muzo muri Gakenke inkangu yagwiriye inzu yabo yari aryamyemo n’umugore n’abana batatu, agerageza kwiyandayanda asohora umwana umwe n’umugore we babasha kurokoka.

Emmanuel Maniriho ubu arwariye ku kigo nderabuzima cya Rutake mu murenge wa Janja kubera ibikomere yavanye mu kugwirwa n’inzu ari kumwe n’umuryango we w’abantu batanu, abana babiri barapfuye, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yakomeretse mu rutugu akanavunika akaguru, ariko nk’umuntu ufite imbaraga yasunitse ibinonko n’ibiti avamo ndetse anavamo umugore n’umwana muto bari baryamye mu cyumba kimwe.

Ati: “Nagiye kureba aho abana bakuru bari baryamye mu kindi cyumba nsanga bose bapfuye”.

Bwana Maniriho n’umugore n’umwana bajyanywe kwa muganga, umugore n’umwana basanga ntibakomeretse bikomeye baravurwa barasezererwa, ubu bacumbitse ku kigo cy’amashuri cya Rwa.

Usibye gupfusha abana, inzu n’ibyari biyirimo n’amatungo yabo nta na kimwe basigaranye.

Leta ikomeje guhumuriza ababuriye ababo muri ibi biza ndetse inizeza abo imitungo yabo yangiritse ko nta nzara izabica kuko Leta izabagoboka.

Photo: BBC

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *