Nyagatare haravugwa umuturage wagiye kwiba bamuca ikiganza.

Mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Gatunda, akagari ka Kabeza, umudugudu wa Nyamirambo, haravugwa inkuru y’umugabo  ngo wagiye kwiba bakamuca ikiganza ariko nyir’ubwite we avuga ko ari ingurube yamuriye.

Amakuru dukesha bamwe mu baturanyi ba nyir’ugucibwa ikiganza(twanze kumutangaza amazina) yemeza ko nubusanzwe yar’asanzwe yiba gusa kuri iyi nshuro ibyo abihakana yivuye inyuma ahubwo akemeza ko iki kiganza cyaciwe n’ingurube yamurube yamurumye.

Ifoto dufite y’ikiganza kiri ukwacyo igaragaza ko iki kiganza kitaciwe no kurumwa n’igikoko cyangwa itungo iryo ariryo ryose, ahubwo ko cyakaswe n’ikintu gityaye.

Twiyambaje Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatunda bwana RUSAKAZA Alphonse, ngo atubwire niba ayo makuru ari impamo koko, ariko atubwira ko adashobora gutanga amakuru ku gitangazamakuru atazi.

Twabajije umuyobozi w’akarere ka Nyagatare bwana MUSHABE David Claudian, atubwira ko ayo makuru aritwe ayumvanye bwambere ariko atwizeza ko nagira icyo ayamenyaho ari butumenyeshe.

Inzego za Leta zirimo na Police y’uRwanda iteka zihora zikangurira abantu kutihanira, zivuga ko niba ufashe igisambo cyangwa undi waguhemukiye, ugomba kwitabaza inzego zibishinzwe zirimo na Police, kugira ngo uwaguhemukiye mu buryo ubwo aribwo bwose ahanwe hisunzwe amategeko igihugu kigenderaho.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?