Mu ijambo rihumuriza, Perezida Kagame yavuze ko “hari ikizere cy’uko ibintu bizasubira mu buryo”.

Perezida Kagame yavuze ko “nubwo ubuzima bwose busa n’ubwahagaze, hari ikizere  cy’uko ibintu bizajya mu buryo, ubuzima bukongera bukaba nk’uko busanzwe”.

Ibi umukuru w’Igihugu cy’uRwanda Paul Kagame yabibwiye itsinda ry’abantu bagera kuri 400, bakora imirimo itandukanye yerekeranye no kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID-19, rikorera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali (KCEV).

RebaVideo bijyanye. Ijambo rya Perezida Kagame rihumuriza! Harikizere ko Ibintu bizasubira mu buryo nk’uko byahoze.

Mu kubashimira ubwitange bagaragaza mu kazi kabo kandi biba bigaragara ko byanashyira ubuzima bwabo mu kaga, Perezida Kagame yagize ati “Mugaragaza ubwitange mu kazi kanyu ku buryo akazi mukora gashobora kugira ingaruka ku buzima bwanyu, ariko mukemera gukora akazi nk’aka, mutekereza abandi Banyarwanda n’Igihugu. Ntabwo nabona uko mbashimira bihagije, mwakoze cyane.”

Yakomeje avuga ko ” n’ubwo  ubuzima bwose busa n’ubwahagaze, ikizere  cy’uko ibintu bizajya mu buryo gihari, ubuzima bukongera bukaba nk’uko busanzwe, ariko icyo kizere kikaba gishingiye ku bwitange bagaragaza”.  Ati” Icyo cyizere gishingiye kuri mwebwe no ku mirimo mukora, uko muyikora neza, n’uko muyinoza.”

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abarwayi 120  ba Covid-19, barindwi muri bo bakaba barakize bagasezerwa. Gahunda yo kuguma mu rugo yo, isigaje iminsi umunani, ariko ikaba ishobora kuzongerwa.

Ijambo rya Perezida Kagame rihumuriza! Harikizere ko Ibintu bizasubira mu buryo nk’uko byahoze.

Ijambo rya Perezida Kagame rihumuriza! Harikizere ko Ibintu bizasubira mu buryo nk'uko byahoze.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?