Muhanga: Ba nyir’ibigo by’amashuri byangijwe n’imvura barasaba akarere kuborohereza bigahita bisanwa

Imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuwa kane taliki ya 09 Mata  yangije ibitari bicye mu karere ka Muhanga. Ba nyir’ibigo by’amashuri byangijwe n’umuyaga mwinshi wari muri iyi mvura, barasaba akarere kuborohereza bagahita bahabwa ibyangombwa bibemerera gusana kugira ngo igihe amashuri azaba yongeye gutangira, bizabe byamaze gukemuka.

Ubwo Impano yageraga mu murenge wa Nyamabuye mu Kagali ka Gahogo, ahari ibigo bibiri by’amashuri byangijwe n’iyi mvura, abantu batandukanye barimo n’abayobozi b’ibyo bigo bari barimo gusukura, bashyira buri kimwe mu mwanya wacyo.

Emmanuel Dushimimana umuyobozi w’ikigo cy’imyuga n’ubumenyi ngiro cya Muhanga Technical Center(MTC ) Yavuze ko  umuyaga wabangirije ibintu biri mu gaciro kangana na Miliyoni 10 z’amanyarwanda.

Yagize ati” Twagize Ibiza bijyanye n’umuyaga ufite imbaraga hanyuma ibisenge biraguruka. Mu byo umuyaga wangije cyane harimo amabati kubera ko ibisenge byagurutse ariko ibikuta byo nta kibazo bifite”.

Uwamurera Venancie uyobora Gahogo TVET School we avuga ko nubwo ataramenya agaciro nyako k’ibyagijwe n’imvura ariko ari byinshi kuko hari ibisenge byagiye ndetse n’igikuta kikaba kiyashije.

Abagizweho ingaruka n’ibi biza icyo bose bahurizaho n’uko  bakoroherezwa, bagahita bahabwa ibyangombwa byo gusana hanyuma abafite ubushobozi  bagahita batangira gusana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye Gakwerere Elaste yabwiye Impano ko Raporo zamaze gukorwa zikoherezwa ku karere, gusa avuga ko ibijyanye no kuba abasenyewe bahita bihutira gusana basabwa gutegereza kuko hari  Abatekinisiye b’akarere baba bashinzwe guhita babikurikirana.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *