Inshuti 5 utagomba kugisha inama mu rukundo

Ni kenshi tugira inshuti, zaba izo dusangira, izo dukenera zo zitadukenera, izidukenera gusa ariko twe tudashobora kuzikenera ngo zidufashe ndetse na za zindi twita inshuti magara. Izi nshuti zose siko tuba tugomba kuzizera no kuzigisha inama kuri buri kimwe. Mu nkuru yacu twabateguriye zimwe mu nshuti ukwiriye kwitondera kugisha inama :

1. Utemera ko urukundo rubaho

Burya mu nshuti ushobora kugira umwe utemera ko n’urukundo rubaho. Bene uwo ashobora kukugira inama itariyo mu by’urukundo kuko n’ubundi we ntarwemera, ntaruha uburemere.

2. Utamarana n’umukunzi kabiri

Bene ya nshuti yawe ihora ihindaguranganya abakunzi ashobora kutakugira inama nzima kuko kuri we ashobora kuba atekereza ko igihe ikibazo kihe hagati yawe n’uwo mukundana nta mpamvu yo kwivuna ahubwo wahindura ugashaka undi. Kandi mu by’ukuri n’abanyarwanda baravuga ngo nta zibana zidakomanya amahembe.

3. Umuntu wumva ko azi ibintu byose kandi ko atajya yibeshya

Bene wa muntu uhora yumva ko ahora mukuri, ko ibye bihora ari bizima kandi ko atajya yibeshya ashobora kuba ari umuntu utazi gusesengura neza kandi udaca bugufi. Bene uwo nawe inama ze nukuzitondera kuko zishobora kukuyobya.

4. Utajya abika ibanga

Uyu na we nukumugendera kure nah’ubundi wazasanga inkuru yawe izwi n’abantu bose. Burya umuntu utazi kubika ibanga kandi ugira amagambo umubwirwa n’uko nawe akubwira amabanga y’abandi kandi utanayamubajije. Umuntu wicara akakubwira ubuzima bwa runaka cyangwA ibyabaye kuri runaka nawe igihe mutari kumwe ibyawe azabibwira abandi.

5. Umunyeshyari

Umuntu wiyita inshuti yawe ariko akakugirira ishyari ujye umugendera kure kandi inama ze ujye uzitondera. Umuntu wiyita inshuti yawe ariko wamubwira ikintu cyiza cyakubayeho aho kugirango afatanye nawe mu byishimo agahita ashakisha Ikindi kintu kuri we cyiza kurusha ibyawe. Mbese buri gihe agashakisha uburyo ibye byaba ari byiza kurenza ibyawe uwo nta nshuti imurimo ahubwo ni umunyeshyari.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?