Kirehe: Turarwisasiye Theoneste ukekwaho guhoza umugore we ku nkenke kubera ko ari umututsikazi yatawe muri yombi.

Amakuru yageraga ku kinyamakuru Impano yavugaga  ko Turarwisasiye Theoneste Turarwisasiye Theoneste ufite imyaka 42 y’amavuko ubu akaba aba mu karere ka Kirehekugeza  ubu,  ari mu maboko y’ubugenzacyaha,  akurikiranyweho kuba yashakaga kwica umugore we, gusa  nubundi ngo akaba  yajyaga amuhozaga ku nkeke amubwira ko azamwica kubera ko ari Umututsikazi. Gusa ibyo kwica, Meya Gerald Muzungu yabiduhakaniye.

Mu butumwa bwo kuri Tweeter bwasubizaga umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu mu izina ry’urubuga rw’akarere ka Kirerehe bwagiraga buti” Nta muntu wishwe Kirehe gusa inzego z’ibanze ku bufatanye n’inzego z’umutekano hafashwe umugaboTurarwisasiye Theoneste 42ans ukekwaho gushaka kwica umugore we witwa Uwaremwe Donatille 45ans akaba asanzwe amutoteza amubwira ko azamwica kubera ko ari umututsikazi

Uyu Mugabo Twararwisasiye Theoneste ubu ari kuri station ya @Rwandapolice ya Nyakarambi haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane neza ko koko aya makimbirane aturuka ku kuba umugore yaracitse ku icuku kuko mu murenge wa Kirehe uyu mugore yaje ahimukira

Mu kiganiro Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Gerald Muzungu yahaye ikinyamkuru Impano ubwo yasubizaga ku bijyanye nayo makuru ya Theoneste washakaga kwica umugore we yagize ati” Ntabwo kwica birimo, ni amagambo yamubwiye ariko nabyo biracyari mu iperereza, ngo bajya bajyirana amakimbirane, ariko ni abantu babyaranye bakaba babanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uwo mugabo ngo yajyaga ajya mu bandi bagore ariko nta makuru ya nyayo turamenya kuko ni abantu bahimukiye vuba”.

Meya Muzungu yakomeje avuga ko nubwo Theoneste ari mu maboko ya Polisi ariko iperereza ritari ryarangira.

Theoneste Turarwisasiye yari asanzwe afite undi mugore babyaranye, bikaba biri no mu byatumaga ahora agirana ibibazo n’uwo mugore babanaga ariko mu buryo butemewe n’amategeko.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?