Musanze: Ukekwaho ubujura yarashwe mu cyico

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 17 Mata 2023 umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko wakekwagaho ubujura yarasiwe mu Kagari ka Rwambogo, Umudugudu wa Gakoro mu Murenge wa Musanze ahita apfa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru umuseke, avuga ko ibi byabaye ahagana saa munani n’igice ubwo polisi yabonaga ibisambo bitatu byahise byiruka umwe araraswa ahita apfa babiri baratoroka.

Ku wa 13 Mata 2023, Polisi y’Igihugu yemeje ko itazigera ijenjekera ubugizi bwa nabi ,ihumuriza abanyarwanda ku kibazo cy’ubujura kimaze iminsi kigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko iki kibazo kizwi kandi cyahagurukiwe, ahamya ko kitazigera kijejenjekerwa.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?