Nyabihu: Ibibazo by’ingutu bitegere Meya mushya, Uwingabire

Jacqueline UWINGABIRE, watorewe kuyobora Akarere ka Nyabihu, yinjiye mu nshingano zo kuyobora aka karere mu gihe kaje ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’umwaka wa 2024/2025.

Ibarura rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare rigaragaza ko Nyabihu yabonye amanota 54,4%, iba iya 27 mu turere 27, mu gihe impuzandengo y’igihugu yari 69%. Ngoma yaje ku isonga n’amanota 77,2%, Gisagara ikurikiraho na 76,6%. Akarere gakurikirwa na Nyabihu mu mpera ni Rulindo, gafite 59,1%.

Uwingabire asimbuye Mukandayisenga Antoinette, wari wasoje manda ebyiri zikurikirana ari nazo ziteganywa n’itegeko.

Impuguke zivuga ko uturere dufite amanota ari munsi ya 60% abayobozi batwo bagorwa no gukomeza kuyobora kuri uwo mwanya, nubwo itegeko ryaba ribemerera. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME na we yasabye abayobozi bifuza indi manda kubanza gusuzuma imikorere yabo.

Bivuze ko Uwingabire afite akazi ko kuzamura amanota y’akarere mu mihigo itaha, ahereye ku ntera y’amanota 15 hagati ku mpuzandengo y’igihugu. Imihigo isuzumwa buri mwaka, bityo igihe cyo kwiga ikibazo gisa naho ari gito kuri we.

Nyabihu ni kimwe mu turere 18 twabonye abameya bashya mu matora yo mu Gushyingo 2026, naho abandi icyenda basanzwe bari mu myanya bongera gutorwa.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *