Pasiteri yashatse kwigana Yesu abipfiramo

Umupasiteri wo mu gihugu cya Mozambique yapfuye agerageza kwisonzesha iminsi 40 ngo agere ikirenge mu cya  Yezu/Yesu ariko apfa atari yabigeraho.

Urupfu rwa Francisco Barajah, wari pasiteri akaba n’uwashinze itorero ry’ivugabutumwa rizwi nka ‘Santa Trindade Evangelical Church’ ryo mu ntara ya Manica, rwagati muri Mozambique, rwemejwe ku wa gatatu, aho bivugwa ko yapfuye ubwo yari arimo kuvurirwa ku bitaro byo mu mujyi wa Beira, aho yagejejwe ameze nabi cyane.

Uyu pasiteri  wari asanzwe ari n’umwalimu w’Igifaransa mu mujyi wa Messica, mu ntara yo hagati ya Manica, ihana imbibi na Zimbabwe, bivugwa ko nyuma yo kumara iminsi 25 atarya yatakaje ibiro, amaraso menshi  ndetse ngo imyanya ye y’igogora yari yarifunze.

Umuvandimwe we Marques Manuel Barajah yavuze ko uyu pastoro koko yiyicishije inzara, ariko ntiyemeranya n’abaganga ku cyamwishe. Ati: “Ukuri ni uko umuvandimwe wanjye yari arwaye umuvuduko muto w’amaraso”.

Si ubwa mbere havuzwe urupfu nk’uru rw’umuntu ushaka kwigana Yesu ngo amare iminsi 40 ntacyo atamiye ari mu butayu nk’uko byanditse mu ivanjili ya Matayo.
Mu 2015, umugabo wo muri Zimbabwe yapfuye amaze iminsi 30, nk’uko itangazamakuru ryaho ribivuga. Mu 2006, i Londres mu Bwongereza naho umugore yarapfuye arimo kugerageza ibyo.

ivomo: BBC

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *