Messi yatowe nk’umukinnyi mwiza ku isi ku nshuro ye ya karindwi

Rutahizamu wa Argentina na Paris St-Germain Lionel Messi yatowe na FIFA nk’umukinnyi mwiza ku isi  w’umwaka wa  2022 mu bagabo ku nshuro ye ya karindwi.

Messi wari uyoboye Argentina yegukana igikombe cy’isi giherutse kubera muri Qata , yabaye umukinnyi mwiza wa 2022 atsinze ba rutahizamu babiri b’Abafaransa, Kylian Mbappe na Karim Benzema.

Messi, nyuma yo gutsindira iki gihembo yagize yavuze ko atewe ishema nabyo ndetse anavuga ko ashimira abakinnyi bagenzi be kuko we ubwe atari kubyishoboza wenyine. Yagize ati: “Biteye ishema, wabaye umwaka udasanzwe kandi ni icyubahiro kuri jye kubona negukanye iki gihembo. Iyo hataba abakinnyi bagenzi banjye, sinari kuba ndi aha. Nageze ku nzozi nari maranye igihe kirekire cyane. Ni abantu bake cyane bashobora kugera kuri iyi ntambwe kandi ni umugisha nagize kuyigeraho”.

Muri ibi birori byabereye i Paris, Lionel Scaloni, ari na we watozaga Argentina itwara igikombe cy’isi cya gatatu, ni we wabaye umutoza w’umwaka ku ruhande rw’abagabo.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?