Polisi iyo ihagarika uwarenze ku mabwiriza yashyizweho imusaba ibisobanuro, ntabwo yita ku kazi akora. CP Kabera.

Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi yahaye Tv na Radio1 muri iki gitondo yibukije abaturarwanda ko iyo Polisi igiye guhagarika uwarenze ku mabwiriza,  itita ku kazi akora, yaba yikorera, ari umukozi wa Leta, ari umunyamakuru cyangwa undi wese, Polisi izamuhagarika atange ubusobanuro kuko ibyo Polisi irabyemerewe.

Mu kubisobanura neza Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yagize ati‘’nta muntu numwe utarabangamiwe n’ibi biza. Rero uzafatwa yarenze ku mabwiriza age yemera ibyo Polisi imusaba. Baguhagarika isaha imwe abiri cyangwa icumi ugomba ku byemera. Nta wemerewe gutegeka Polisi uko ikora akazi ngo, mbaza vuba nigendere’’.

Umuvugizi wa Polisi akomeza yibutsa abaturarwanda ko ko buri wese agomba kwigengesera byibuze saa mbili akaba yageze mu rugo, kuko uzabirengaho Polisi izamuhagarika, imubaze impamvu. Gusa umunyarwanda uzahohoterwa tuzamufasha ariko kuba Polisi yaguhagaritse ikakujyana ahantu runaka ngo ubarizwe hamwe nabandi nta gitangaza kirimo, kuko aho uba ujyanywe si hanze y’igihugu.

Ku kijyanye nabaganga ndetse nabanyamakuru baba basabwa gukora nyuma ya saa mbili. Umuvugizi wa Polisi yasubije ko nta muntu numwe muri abo urafungwa arengana, yakomeje avuga ko abaganga abanyamakuru ndetse numupolisi utali mu kazi muri ako kanya, atagomba kwitwaza ako kazi asanzwe akora, ngo arenge ku mabwiriza.

Yagize ati”Niba ukora muri izo serivisi amasaha akagufata umupolisi akaguhagarika, ugomba guhagarara ugategereza gusobanura impamvu yawe ubundi polisi ikakurekura. Gusa abantu bagomba kumenya ko Polisi idashinzwe gutandukanya abanyarwanda igihe barenze ku mabwiriza, icyo yaba akora cyose, yaba yikorera, ari umukozi wa Leta, ari umunyamakuru cyangwa undi wese, Polisi izamuhagarika atange ubusobanuro(abazwe), niba afite impamvu zumvikana bamurekure atahe kandi niba yanishe amabwiriza nkana ahanwe”.

Kugeza ubu Polisi n’izindi nzego za Leta zihora zibutsa abaturarwanda ko kuba harorohejwe ingamba bidasobanuye ko Coronavirus yarangiye.

Ingamba nshya zashyizweho taliki 30 Mata 2020 zigatangira gushyirwa mu bikorwa taliki ya 04 Gicurasi 2020, zigomba kumara ibyumweru bibiri, aho Leta izongera kureba niba ingamba zishobora koroshywa kurushaho cyangwa se zigakazwa kurushaho.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *