Coronavirus: Umuti wa Madagascar wamaze kugera muri Tanzania

Igihugu cya Tanzania cyaraye cyakiriye amakarito y’umuti  gakondo – uzwi nka Covid-Organics cyangwa CVO mu mpine – ukozwe mu byatsi birimo n’ibyo mu bwoko bw’inyabarasanya n’ibindi byo muri Madagascar. Perezida w’icyo gihugu Andry Rajoelina akaba yaremeje ko uvura coronavirus.

Amafoto atandukanye agaragaza minisitiri wo muri Madagascar ahereza ipaki y’umuti mugenzi we w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Palamagamba Kabudi, mu gihe indi ibagaragaza bombi bawusomaho.

Nubwo byinsi mu bihugu bya Afurika bimaze kwizera uyu muti ndetse bikaba bikomeje kuwutumiza ku bwinshi, ku wa kane w’iki cyumweru turi gusoza, Dr Matshidiso Moeti, umuyobozi  w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS)ishami ry’Afurika yaburiye ibihugu bitandukanye kwirinda gukoresha imiti gakondo mbere yuko ikorerwa igeragezwa ku barwayi rishingiye ku buhanga bwa siyansi.

Tanzania ibaye ia mbere iri mu bihugu bigize Afurica y’uburasirazuba itumije uyu muti wa Madagascar, gusa ibindi bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika birimo Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Guinea-Bissau, Equatorial Guinea na Liberia, bikaba byarahamije ko nabyo bizatumiza uyu muti.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?