Rweru: Haravugwa kurasana hagati y’ingabo z’uburundi niz’u Rwanda

Kuwa 5 w’iki cyumweru kiri gusoza humvikanye kurasana mu kiyaga cya Rweru.  Amakuru aturuka mu gihugu cy’Uburundi yemeza ko, hari ukurasana kwabaye hagati y’abasirikare b’Uburunde nab’uRwanda hagati mu kiyaga cya Rweru cyigabanya ibyo bihugu byombi. Umusirikare umwe w’Umurundi, akaba ariwe wamaze kumenyekana ko yaguye muri uko kurasana.

Amakuru dukesha VOA yemeza ko uko kurasana kwari hagati y’abakekwa kuba abasirikare b’Uburundi n’ab’u Rwanda barinda umutekano mu Kiyaga cya Rweru. Intandaro y’uko kurasana bivugwa ko ishobora kuba yabaye  kutumvikana kwabaye hagati y’izo ngabo zombi aho  abasirikare b’uBurundi bashobora kuba barenze imbibi zabo bagera mu mazi y’uRwanda, Abasirikare b’u Rwanda bagatangira kubarasaho babasubiza inyuma.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi watangiye kuzamuka cyane mu mwaka wa 2015, nyuma y’uko bamwe mu basirikare bakuru mu gihugu cy’Uburndi bari bayobowe na General Niyombare bashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunzinza ariko ntibibahire, bityo impunzi nyinshi z’Abarundi zigahungira mu gihugu cy’u Rwanda. Kuva ubwo Uburundi bwatangiye kuvuga ko u Rwanda arirwo rwari inyuma y’ibikorwa byo guhungabanya umutekano muri icyo gihugu, gusa u Rwanda rwabyamaganiye kure.

Ikiyaga cya Rweru kigabanya Urwanda n’Uburundi mu majyepfo y’uburasirazuba bw’uRwanda mu karere ka Bugesera ndetse n’intara ya Kirundo mu gihugu cy’uBurundi.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?