RIB yafashe Gitifu Kanyarukato Augustine imukurikiranyeho, gufunga umuturage binyuranyije n’amategeko

Mu butumwa Rib yanyujije kuri tweeter yatangaje ko yafashe Kanyarukato Augustine  wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze, imukurikiranyeho gufunga umuturage mu buryo butemewe n’amategeko.

Kuri Konti ya Tweeter y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) yagize iti” #RIB yafashe Kanyarukato Augustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca mu Karere ka #Musanze kubera gufunga umuturage mu buryo butemewe n’amategeko. Uyu muyobozi ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe iperereza rikomeje”.

Ntabwo RIB yigeze itangaza uburyo uwo muyobozi yafunzemo umuturage butemewe n’amategeko, nta nubwo yagaragaje icyo uwo wari wafunzwe yari yakurikiranyweho.

RIB yongeye kwibutsa ko  ububasha n’impamvu zo gufunga umuntu bifite amategeko abigenga kandi ko gufunga binyuranyije n’ayo mategeko ari icyaha gihanwa n’ingingo y’ 151 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?