Ruhango: Abamaze igihe kirekire batagira amazi meza bishimira ko bongeye kuyahabwa.

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Gako, akagali ka Rubona, umurenge wa Kinazi wo mu karere ka Ruhango bavuga ko batangiranye umwaka wa 2022 ibyishimo, kuko bongeye kubona amazi meza nyuma y’igihe kirekire amariba yabo yarapfuye.

Niyontwari Vicent waganiriye N’impano yavuze ko bisa n’ibitangaza kuko bari bamenyereye kwivomera amazi y’akabebya umuntu atatinya kujyereranya n’ibiziba.

Yagize ati”Ubu ikibazo cy’amazi cyarakemutse, niba badufashaga aya mapombero agakurikiranwa yajya apfa agahita yongera agakorwa rwose.  Nk’ubu isuku ni yose kuko dufite amazi, mu gihe twari tumaze nk’imyaka ibiri tuvoma amazi y’ibiziba twadahaga hepfo hano mu Kabebya kuko buri uko aya mapombero bayakoraga yahitaga yongera agapfa.”

Murwanashyaka Alexis nawe utuye muri uyu mudugudu, yabwiye Impano ko ubu bishimye kuko bongeye kubona amazi mu gihe bari basanzwe bavoma ibinamba. Yagize ati” ubu noneho turabona n’amazi yo kunywa maze”.

Mu mezi ya nyuma asoza umwaka wa 2021, ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwari bwabwiye itangazamakuru ko ikibazo cy’amariba azwi nk’amapombero ahora apfa mu bice bitandukanye by’aka karere bagihagurukiye, ku buryo n’isoko ry’uzajya ayakora mu gihe yapfuye ryamaze gutangwa, icyo abaturage basabwa ni ukuyitaho no kutayangiza nkana, ubundi bagatangira amakuru ku gihe, igihe yagize(amariba) ikibazo.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *