Ruhango: Abanyakinazi bibukijwe uko bakwirinda inkuba mu bihe by’imvura

Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2023, ku rwego rw’akarere ka Ruhango wabereye mu murenge wa Kinazi, abawitabiriye bibukijwe uko bakwirinda inkuba mu bihe by’imvura ndetse banasabwa kubikangurira abandi. 

Mu butumwa umuyobozi w’akarere ka Ruhango HABARUREMA Valens yageneye Abanyakinazi nyuma y’umuganda, yababwiye ko bagomba kwirinda ibiza bitandukanye, ndetse anabibutsa uko bakwirinda inkuba by’umwihariko mu bihe by’imvura.

Yagize ati” Mwumve amabwiriza yo kwirinda inkuba kuko iyo urangaye iragukubita: Kuguma mu nzu aho kugama munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda kwitwikira imitaka ifite akuma gasongoye hejuru, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda kubinyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba’’

Mayor Valens kandi, yabibukije ko kujya mu mazi y’imvura ari gutemba (imivu), gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga no kubicomeka ku muriro byongera ibyago byo gukubitwa n’inkuba, yanababwiye kandi ko kubona imvura iguye hanyuma uwo umuriro wari washiranye muri telefone akajya kuyicomeka bidakwiye, kuko biri mu byatuma inkuba ikubita uwo uyicometse cyangwa iyo telefone acometse idasize n’inzu iyo telephone icometsemo.

Inkuba zagiye zikubita abantu mu bihe bitandukanye bamwe bagahita bahasiga ubuzima. Urugero: Muri Werurwe 2015 mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba ku ishuri rya Nyamugali, inkuba yakubitiye icyarimwe abanyeshuri 18. Muri Nzeri 2015 kandi , inkuba yakubise abantu 43 mu karere ka Karongi, umunani muri bo bahita bahasiga ubuzima. Muri Werurwe 2018 mu karere ka Nyaruguru, inkuba yakubise abantu 45 bari mu rusengero, 15 muri bo bahasiga ubuzima. 

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi igaragaza ko guhera mu mwaka wa 2018 kugeza mu 2022, inkuba zahitanye abaturage 273 abandi 882 bagakomereka. muri icyo gihe kandi, inzu 37 zangijwe n’inkuba, ndetse inka 404 n’amatungo magufi 127 zarapfuye.

 

NSANZABANDI Pascal Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi
Mayor Habarurema Valens wambaye ingofero y’umukara, mu muganda n’abaturage ba Kinazi

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?