Muhanga: Abaturage bifuza ko abakekwaho ibyaha by’ubugome bajya baburanishirizwa mu ruhame

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga bifuza ko ibyaha by’ubugome nk’ubwicanyi ndetse n’ibindi byajya biburanishirizwa mu ruhame, kandi urubanza rukabera aho byakorewe.

Ibi bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyeza wo mu karere ka Muhanga babibwiye impano.rw nyuma y’uko umwe mu baturage b’umurenge wa Cyeza witwa Muhirwe Karoro Charles, wari n’umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda y’ishwe n’abagizi ba nabi bamuteze, ubwo yatahaga mu rugo rwe.

Ntwari Jean Marie Vianney uri mu bageze ku murambo wa nyakwigendera bwambere, avuga ko abantu bakekwaho ibyaha nk’ibi baba bakwiye kuburanirishirizwa mu ruhame, aho icyaha cyabereye.

Yagize ati” Twifuza ko abo bantu barimo gucyekwa igihe icyaha cyaba cyibahamye bahanwa by’intangarugero, kandi urubanza rukabera hano, bitewe n’uko ariho byabereye, kugira ngo abaturage nabo bamenye neza abo babana uko bateye.”

Undi utashatse kwivuga amazina, na we asanga bikwiye ko ibyaha nk’ibi biburanishirizwa aho byakorewe.

Yagize ati” Umuntu wakoze ibi agomba gukanirwa urumukwiye, kandi urubanza bazaze kurusomera aho ukekwa yakoreye icyaha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeza Gakwerere Elaste, avuga ko iyo ukekwaho icyaha yamaze kujyera mu maboko y’ubugenzacyaha, inzego zibishinzwe ari zo zigena aho ukekwaho icyaha aburanishirizwa.

Hirya no hino mu Gihugu aho imanza zabakekwaho ibyaha birimo iby’ubwicanyi zabereye mu ruhame, abaturage bagiye bagaragaza ko iyo urubanza rubereye mu ruhame, rubera ikitegererezo abaturage mu kwirinda urugomo n’amakimbirane, biganisha ku gukora ibyaha.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?