Eid Cup: Muhanga yatsinze Huye ibitego 2-0 ihita igera ku mukino wa nyuma

Mu marushanwa ya Eid Cup yateguwe n’ubuyobozi bw’umuryango w’abayisilamu mu ntara y’amajyepfo, ikipe y’abayisilamu bo mu karere ka Muhanga yatsinze iy’abo mu karere ka Huye ibitego 2-0, Muhanga ihita ibona amahirwe yo kugera  ku mukino wa wa nyuma.

Nyuma y’uko ikipe y’abayisilamu bo mu karere ka Muhanga inganyije n’iy’abayisilamu bo mu karere ka Kamonyi mu mukino wa 1/4, abashinzwe amarushanwa bakanzura ko amakipe yombi akomeze bitewe n’uko hari amakipe ataritabiriye irushanwa, byaje kurangira ikipe y’abayilamu bo mu karere ka  Muhanga ihuye n’iyabo mu karere ka Huye mu mukino wa 1/2 ari nawo yatsinzemo Nyanza ibitego 2-0.

Sulaiman Niyomugabo watozaga ikipe y’abayisilamu bo mu karere ka Muhanga, yabwiye impano.rw ko bishimiye iyi ntsinzi, ndetse akanavuga ko byaberetse ko ikipe yabo ikomeye, kuburyo habonetse ubushobozi bayikomeza ikajya yitabira n’andi marushanwa atandukanye.

Ibitego by’ikipe y’abayisilamu bo mu karere ka Muhanga byatsinzwe na Niyibizi Haruna, bikaba byahise biyiha amahirwe yo kuzahurira ku mukino wa nyuma n’ikipe y’abayisilamu bo mu karere ka Nyanza, kuko Nyanza yatsinze ikipe y’abayisilamu bo mu karere ka Kamonyi kuri Penaliti.

Umukino wa nyuma wa Eid Cup uzaba ku munsi w’ilayidi.

Photo: Kanyankore Ally.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?