Umunyeshuri wiga mu Ishuri ryisumbuye rya Ruhango (Ecole Sécondaire de Ruhango) avuga ko mu rukerera rwo kuwa 31 Mutarama 2022 yagiye mu bwiherero umuntu amusangamo yipfutse igitambaro mu maso amusambanyirizamo. Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko bidashoboka naho umubyeyi w’uwasambanyijwe agasaba ko hakorwa iperereza uwamwangiririje umwana akabiryozwa.
Umuseke dukesha iyi nkuru uvuga ko uyu Mwangavu ubusanzwe wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye yagiye mu bwiherero nk’ibisanzwe, hanyuma umugabo aramwinjirana amufatiraho icyuma, amutera ubwoba ko navuza induru amwica.
Nubwo bitazwi niba yari yibagiwe gukinga ubwiherero mbere y’uko akora icyari kimujyanye, ariko uwo wakorewe icyaha avuga ko atari no kubona uburyo atabaza kuko uwo mugabo wari wamufatiyeho icyuma yari atangiye gukata ukuboko hanyuma uwo mwana aratuza, nyamugabo aramusambanya amusiga aho arasohoka.
Umubyeyi w’uyu munyeshuri wasambanyijwe, asaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo cy’umwana we, maze ukekwaho iki cyaha agafatwa agahanwa hakurikijwe amategeko.
Umuyobozi w’iri Shuri yanze kujyira icyo atangaza ngo mu rwego rwo kwirinda ko byabangamira iperereza gusa Umuyobozi w’akarere ka Ruhango HABARUREMA Valens yabwiye Umunyamakuru ko ayo makuru bayamenye ndetse bakaba bagiye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo hashakishwe uwaba yasambanyije uyu munyeshuri.
Photo: Umuseke