Rusizi: Abanyamakuru ba Radio ya Noopja bavuga ko nibadahembwa aribo bari bube ibisambo byambere muri Rusizi

Kuri uyu wa 19 mata 2023 mu gitondo, umunyamakuru witwa Nkuyemuruge ukorera radio Country FM ikorera mu karere ka Rusizi, yazindukiye kuri micro za radio avuga ko badahembwa bityo nibikomeza kugenda gutyo bamwe muri bo bazasanga ari bo bajura bayogoza abaturage mu karere ka Rusizi.

Nyuma y’uko abikoze, amajwi ye yacicikanye kuri whatsapp avuga ko abanyamakuru aribo bakorera ubuvugizi abaturage bityo na we igihe kirageze ngo abwikorere. Yavuze ko impamvu yabikoze ari uko yabonaga mu nzu nta kintu kirimo kandi ari guseba muri rubanda, ahita yibaza impamvu abanyamakuru bakorera rubanda ubuvugizi we agakomeza kugaragurika ntabwikorere.
Yakomeje abwira Igihe dukesha iyi nkuru ko ejo yabanje kuvugana n’uyoboye radio amubaza ibijyanye n’umushahara w’amezi ane adahembwa abona ntabyitayeho, nyuma n’uyu munsi bavuganye umuyobozi amubwira ko avugana na Noopja nyiri radio ikibazo kigakemuka ariko ntiyongere kubivuga kuri radio. Gusa ngo kumubona ntabwo biba byoroshye.

Amakuru avugwa ni uko hari n’abandi bamaze amezi 4 badahembwa basabwe n’ubuyobozi bwa radio ko bataha bakazagaruka amafranga yabo yabonetse, nyuma bagarutse basanga cya kibazo kiracyahari bamwe kugeza na nubu barambuwe.

Nduwimana Jean Paul wamenyekanye nka Noopja, yatangaje ko ayo makuru Atari ayazi bityo agiye kubikurikirana ariko bishobora no kuba ari ugusebanya.

Yagize ati “ubwo se ibyo bibaho koko? Ibyo ni ugusebanya kandi uwabikoze ngiye kubimuryoza ni uko ngihuze gato.”

Uyu munyamakuru yatangiye gukorera iyi radio muri werurwe 2021 yavuze ko adateze gusezera kuri iyi radio nubwo nta masezerano y’akazi afite, ndetse na mugitondo cy’ejo azazindukira mu kiganiro nk’ibisanzwe.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?