Rwanda: Batatu mu basirikare ba leta barashinjwa gufata abagore ku ngufu

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kangondo ya kabiri mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ahazwi nko muri Bannyahe, barashinja abasirikare ba leta kubatera bakabahohotera, bakanafata abagore ku ngufu.

Umuturage waganiriye n’ijwi ry’amerika yagize  ati “Yaransohoye mu nzu saa munani z’ijoro,arambwira ngo ndamubeshyeye ngo atwaye memory card.Yajya kunkubita nkabona agiye kwikubita hasi,nk’umuntu wasinze. Natinye kwiruka kubera ko inkeragutabara zari zagose hose ndetse mbona yandasa kuko yari yasinze. Telefoni yanjye arayimena na memory card yanjye arayitwara. Icyo gihe baahise bafata mugenzi wanjye baramukubita barangije bamugaragura mu mazi..”

Undi yagize ati “Hari abasirikari baza bakaguma hano hasi, undi akazamuka agafata ibintu bamanuka bakabigabana.

Undi muturage avuga ko yabonye umusirikare ari gukubita abantu 5 aramuhamagara undi amusanze amukubita inkoni 4 mu bitugu. Yavuze ko yamutwariye telefoni.

 

Umwe mu bayobozi ba Kangondo ya II yavuze ko aba basirikare baza ku manywa bakerekana ko bari gucunga umutekano byagera nijoro bagatangira kwambura abaturage no kubakubita.

Hari n’abagore n’abakobwa bavuga ko babafashe ku ngufu mu bihe bitandukanye.

Icyakora aba baturage bavuga ko ibyo aba basirikare babakore batabishyira ku mutwe w’ingabo z’u Rwanda zose, kuko baziziho ubunyamwuga no guharanira amahoro.

 

Aba baturage bavuga ko bamaze igihe bahohoterwa mu buryo butandukanye ariko ng babona aba atari abasirikare ba nyabo ahubwo ari ababa bacitse bakaza gukora urugomo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyangango, yabwiye ijwi ry’Amerika ko hari abasirikare batatu bamaze gufatwa bakekwaho ibyaha bikomeye, ndetse iperereza rikaba rikomeje.

Yakomeje agira ati “Nibyo ayo makuru RDF yayamenyeshejwe ejo, natwe rero twihutira kuyakurikirana. Abasirikare ba RDF batatu ubu bari mu maboko y’inzego z’ubushinjacyaha bwa gisirikare, kugira ngo bakurikiranweho ibyaha baregwa.

Ibyaha baregwa ni ibyaha bikomeye, iperereza nirigaragaza ko babikoze nkuko bisanzwe muri RDF bazahanwa bikwiye. Bene urubanza rubera mu ruhame aho icyaha cyabereye ngo binabere abandi urugero.”

Lt Col Innocent Munyangango yavuze ko bakimara kumenya aya makuru bahise bohereza abayobozi bo kujya guhumuriza abaturage no kubamenyesha ko bazahabwa ubutabera mu gihe gito gishoboka.

Lt. Col. Innocent Munyangango  kandi yavuze ko iperereza rikomeje, kandi mu gihe kitarambiranye ibyavuyemo bizashyirwa ahabona, kuko ubugenzacyaha bwa gisirikare bukomeje kubikurikirana.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?