Isura nyayo y’Urugamba Afurika Ihanganyemwo na COVID19 Vuba Iramenyekana

Impuguke zi ibi byumweru bike biri imbere bizaha Afurika isura nyayo y’urugamba ihanganyemo na virusi ya Corona.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zirimo gukorana na guverinema z’ibihugu byo kuri uwo mugabane w’isi mu guhagarika ikwirakwira rya virusi ya Corona.

Abahanga bavugakugira ngo hamenyekane ingaruka za virusi ya Corona kuri Afurika bizaterwa n’uko bizaba byifashe mu kwezi gutaha. Ibyo byavuzwe na Dr. John Nkengasong, umuyobozi mukuru w’ibigo bishinzwe kurwanya indwara no kuzirinda ku mugabane w’Afurika.

Yavuze ko ibyumweru bitatu cyangwa bine biri imbere, bizatanga ishusho nyayo y’aho Africa yerekeza kandi ko bizaterwa n’uko abantu bazitwara mu kubahiriza ingamba zashyiriweho kubuza iyo virusi gukwirakwira.

Ibihugu byategetse abantu kuguma mu ngo mu mpande zose z’isi, mu gihe umubare w’abandura ugenda wiyongera. Ibyo bihugu birimo Afurika y’epfo, Botswana, u Rwanda, Zimbabwe, Uganda, ibirwa bya Maurice n’imijyi minini ya Madagascari, Cote d’Ivoire, Nijeriya na Repuburika ya demokarasi ya Kongo. Ibindi bihugu byashyizeho inzitizi ku ngendo, binatanga amabwiriza agamije guhagarika virusi ya Corona.

Impuguke zivuga ko Afurika yatangaje umuntu wayo wa mbere wanduye virusi ya Corona mu kwezi kwa kabiri, ubu ibarurwamo abarenga ibihumbi bitandatu.

Bavuga ariko ko gusigara inyuma mu byerekeye gupima, bishobora gutuma umubare w’abanduye waba urenze uwatangajwe. Banavuga ko urugamba ari urw’isi yose atari urw’igihugu kimwe cyangwa umugabane umwe. Bararushaho gushimangira ko abantu bagomba gukomeza kwirinda kwegerana.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?