Rwanda: Bishop wigeze kuvugwaho gutwara umugabo w’abandi yatawe muri yombi azira kurenga ku ngamba zo guhangana na Covid-19

Polisi y’uRwanda yatangaje ko kuri uyu wa kabiri yafashe ikanafunga Bishop Mukabadege Liliane, Nyuma y’uko yahagaritswe n’abapolisi bamubaza aho agiye akababwira ko agiye mu kiganiro kuri Radio nyamara atari byo, ahubwo yari yigiriye ku rusengero ku kimisagara.

Nyuma yaho minisiri w’intebe ashyiriyeho ingamba nshya zo kuguma mu rugo, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.  Abantu bose babujijwe gukora ingendo zitari ngombwa, ndetse hanongerwaho ko nta binyabiziga byemerewe kugenda uretse gusa ibigiye mu bintu biri ngombwa. Urenze kuri ibyo akazajya ahanishwa gufungwa, agacibwa amande ndetse ikinyabiziga cye kigafatirwa.

Polisi yibukije abantu ko kubeshya umupolisi uguhagaritse ari ikosa kandi rihanirwa kuburyo, hanashyizweho uburyo bwo gukurikirana ikamenya uwabeshye kandi ubufatiwemo akabihanirwa.

Liliane usanzwe ari umuyobozi mukuru w’Itorero Umusozi w’Ibyiringiro mu Rwanda yigeze kugarukwaho cyane muri 2018 ubwo yashinjwaga n’umugore witwa Annonciata Mukamana kumutwarira umugabo.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?