SYRIA: Abantu 24 banyonzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Kuwa gatatu taliki 20 Ukwakira nibwo mu gihugu cya Siria hanyonzwe abantu 24, nyuma y’uko muri nzeri 2020 Ministeri y’ubutabera muri Syria yari yemeje ko  abo(abanyonzwe)  bemeye ko bateguye inama ndetse bakanashyira mu bikorwa ibyaha bashinjwaga byo gutangiza umuriro mu ntara 3 arizo Latakia, Tartus na Homs.

Abanyonzwe bahamijwe ibyaha bifite aho bihuriye n’iterabwoba aho byahitanye ubuzima bw’abantu ndetse n’imitungo itandukanye ikahangirikira.

Abahamwe n’ibyaha byo gutwika bahawe ibihano bitandukanye bitewe n’uburemere bw’ibyaha bhamijwe, kuko uretse 24 banyonzwe ,11 bazakora imirimo nsimburagifungo ubuzima bwose basigaje kubaho, abandi 4  bazakora iyo mirimo bidahoraho, naho 5 bo bakatiwe imyaka iri hagati y’icumi na makumyabiri.

Imiryango mpuzamahanga itandukanye irengera uburenganzira bwa muntu  yababajwe  n’igikorwa cyo gutanga igihano cy’urupfu nkaho Sara Kayyali umushakashatsi muri Human right atch yabwiye Al Jazeera ko kubona abantu banyongwa biteye inkeke, kuko ngo igikomeye nuko nta burenganzira ushinjwa iterabwoba ahabwa nko kubona umunyamategeko umwunganira n’ibindi.

Nkuko Amnesty international ibitangaza muri Syria mu mwaka ushize wa 2020 hatanzwe igihano cy’urupfu kenshi gashoboka, gusa nta makuru cyangwa imibare ihamye y’abahawe icyo gihano yamenyekanye.

Syria imaze imyaka irenga 10 mu bibazo bikomeye harimo intambara n’imyivumbagatanyo yatumye abarenga ibihumbi 100 bahasiga ubuzima, maze kimwe cya kabiri cy’abatuye iki igihugu kiva mu byabo naho Miliyoni 5 bahungira hanze y’igihugu.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?