U Burundi bwavuze icyo busaba u Rwanda ngo Bufungure imipaka ihuza ibihugu byombi

Umuvugizi w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi yavuze ko Abakuru b’ibihugu byombi bari kujyerageza kuzahura umubano umaze imyaka ijyera kuri irindwi warazahaye, ariko nanone kuba u Rwanda rudashobora gutanga abagerageje guhirika ubutege mu Burundi mu mwaka wa 2015, biracyari imbogamizi.

Yagize ati” muri rusange umubano w’u Rwanda n’uBurundi muziko utifashe neza, gusa kujyeza ubu Abayobozi b’ibihugu byombi bari kujyerageza kubyutsa uyu mubano, biragoye kumenya ikiri mu ibaruwa yandikiwe abantu babiri cyane cyane umukuru w’igihu.”

Naho kubibaza Impamvu uburundi budafungura imipaka nyamara ku ruhande rw’uRwanda yarafunguwe, Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’uburundi yavuze ko U Rwanda rwafunguye imipaka bijyanye n’uko rwabonaga icyorezo cya Covid_19 kiri kujyenda kigabanuka, Yagize ati”uyu munsi rero reka natwe dutegereze iyo byerekeza kandi biri kujyenda neza. Ibijyanye no gufunga imipaka  ihuza ibihugu byombi Abayobozi b’ibihugu byombi bari gufatanya kugira ngo hanafungurwe imipaka ku ruhande rw’Uburundi.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wakomwe mu nkokora n’ihirikwa ry’ubutegetsi ryageragejwe mu gihugu cy’u Burundi mu mwaka wa 2015, hanyuma abagerageje guhirika ubutegetsi bagahungira mu Rwanda kandi rukanga kubasubiza mu Burundi kuko amategeko Mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye (UN) atabyemera.

Ivomo: VOA

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *