Avuga ku banga kwikingiza kandi inkingo zihari, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yakomoje ku byemezo bikakaye birimo no gutakaza akazi bishobora kuzafatirwa abakozi ba Leta batarakingiza COVID-19.
Mu kiganiro na Igihe dukesha iyi nkuru, Minisitiri Gatabazi yavuze ko umuturage afite inshingano zo kwikingiza nk’uko na Leta ifite izo gushaka inkingo.
Agaruka ku batarikingije kandi inkingo zihari yagize ati” niba Leta yarasabye ko abarimu bose bakingirwa hakaba hari uwinangiye, uwo ntabwo akwiye ‘kwemererwa kwigisha abanyeshuri cyangwa ngo ajye muri bagenzi be kandi atarabuze urukingo’.”
Yakomeje ati “Wahitamo gufata urukingo cyangwa ukava mu bandi.’’
Ku bakora mu zindi nzego za Leta, Minisitiri Gatabazi yavuze ko abakozi bose bateganyirijwe inkingo ku buryo nta wukwiye kwitwaza ko yarubuze.
Yagize ati “Uyu munsi umukozi wa Leta udakingiye nta zindi mpamvu zifatika zagaragajwe yavuga ko yabujijwe nande? Ubwose wamwemerera kuza mu biro abandi bakingiye we adakingiye kandi yarahawe amahirwe yo gukingirwa. Si ukuvuga ngo birukanwe ku kazi, ni uguhitamo. Urakingirwa ujye mu bandi, ntubishaka ubavemo.’’
Ku wa 5 Werurwe 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye ibikorwa rusange byo gukingira abaturage, byahereye ku bo mu byiciro by’abafite ibyago byinshi byo kwandura nk’abaganga, abashinzwe umutekano ndetse n’abafite indwara zidakira cyane abageze mu zabukuru.