Nyuma ya Skol na Cnal+, Rayon Sport yabonye undi muterankunga.

Nyuma ya Skol na Cnal+,  birahwihwiswa ko Ikipe ya Rayon Sports  ishobora gusinyana amasezerano y’ubufatanye na kompanyi yitwa Tom Transfers isanzwe izwiho kugurisha no gukodesha ibinyabiziga hano mu Rwanda.

Ku rubuga rwa Twiiter rw’ikipe ya Rayon Sport imenyerewe ku kabyiniriro ka Gikundiro, basabye abafana b’iyi kipe kutaza gucikwa kuri Rayon Sport Tv isaa sita z’amanywa kuko ibafitiye amakuru mashya.

Ikipe ya Rayon Sport yakomeje kuvugwaho ikibazo cy’amikoro no kudahuza kwa komite zayiboye mu minsi yashize, iri gukora uko ishoboye ngo ibone abayishyigikira, bityo nayo ibone ubushobozi bwo gutanga ibyishimo ku bafana.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published.