Umuryango w’abibumbye uvuga ko ‘’isi ishobora guhura n’amapfa nkayo twajyaga twumva muri Bibiliya.’’

Umuryango w’abibumbye ONU uvuga  ko  Coronavirus ishobora kuzatuma isi  ihura n’amapfa nkayo twajyaga twumva muri Bibiliya.

David Beasley, umuyobozi w’ishami rya ONU ryita ku biribwa ku isi PAM/WFP, avuga ko hakenewe gufatwa ingingo zihuta kugira ngo hazibwe icyuho cy’inzara ishobora kuzayogoza isi.

Hari icyegeranyo cyerekana ko abantu babarirwa hagati ya miliyoni 135 na 250 zirenga bashobora guhura n’inzara idasanzwe.

PAM ivuga ko hari ibihugu icumi bishobora kubangamirwa n’iyo nzara kubera intambara, ibibazo by’ubukungu hamwe n’ihindagurika ry’ikirere.

Mu nama  nkuru ya ONU ishinzwe umutekano yabaye hifashishijwe ubutwe bw’iyakure(Video conference), Bwana Beasley yasabye ko isi “ihagurukira rimwe kandi igafata ingambazihuta”.

Ati: “Burya dushobora guhura n’amapfa y’ubwoko bwinshi nk’amwe avugwa muri Bibiliya mu mezi make ari imbere. Ukuri ni uko nta gihe dufite”.

Yongeyeho ati: “Nemera ko , dukoreye hamwe, dushobora gushyira hamwe ingufu n’ngamba zikenewe kugira ngo icyorezo cya Covid-19 nticyituyogoze kandi ngo kidusige mu kangaratete”.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, PAM yatangaje ko yari igiye kugabanyamo  kabiri imfashanyo isanzwe itanga mu bice bya Yemen bigenzurwa n’abarwanya ubutegetsi byashegeshwe n’intambara kubera ikibazo cy’amafaranga.

PAM isanzwe ifasha abantu barenga miliyoni 12 muri Yemen buri kwezi.

Ingamba ibihugu bitandukanye ku isi byafashe zo kugumisha abaturage mu ngo, mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo cya Coronavirus zashegeshe ubukungu bw’isi muri rusange, aho inzobere zivuga ko ingaruka zabyo Afurica ishobora kuzazikira nko mu myaka 30 iri imbere.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?