Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi ashobora kuza mu Rwanda mu mwaka wa 2025, mu rwego rwo kwifatanya na Kiliziya Gatolika mu Rwanda guhimbaza Yubile y’imyaka 125 y’iyogezabutumwa mu Rwanda.
Ibi byatangajwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyeskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda (CEPR) mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Kiliziya gatolika kuri uyu wa 23 Werurwe 2023 ku cyicaro cya CEPR, nk’uko ikinyamakuru Pacisnews dukesha iyi nkuru kibivuga.
Ubwo umunyamakuru yabazaga Nyiricyubahiro Antoni Cardinal Kambana niba mu rugendo rwabo mu gihugu cya Congo ubwo Papa yahasuraga baba baramutumiye, yamusubije ko bamutumiye ariko ntibahabwe igisubizo.
Yagize ati “ Ni byo twarabikoze, twaramutumiye, cyakora nta gisubizo yaduhaye. Mugomba kumenya ko buriya na we ari nk’umukuru w’igihugu. Abasenyeri baramutumira ariko biba bisaba ko n’igihugu na cyo cyamugezaho ubusabe nk’ubwo”.
U Rwanda ruheruka kugira umushyitsi nk’uyu muri Nzeri 1990 ubwo Papa Yohani Paul II yasuraga u Rwanda, ndetse akanasiga atanze isakaramentu ry’ubusaserodoti ku bapadiri 22.