Uruhare rw’abakobwa mu gutuma abasore batagishishikazwa no gushinga ingo

Muri iyi minsi abasore batari bacye bashinjwa kudashaka gushinga ingo, aho bamwe mu  bahanzi banabikoramo ibihangano bibikomozaho bamwe binubira ko barambiwe abahora bababaza impamvu badashaka abagore, ndetse izindi ngeri z’itandukanye ziganjemo urubyiruko zikanahimba imvugo ziganisha kukuba nta n’inzozi zo gushinga urugo bafite nka nta gikwe n’izindi.

Ubusanzwe mu muryango nyarwanda gushinga urugo bisa naho ari ihame kuko akenshi umuntu ufite ababyeyi usanga hari imyaka ageramo bagatangira kumwereka ko basa naho bamurambiwe bamwibwirisha ubukwe bwabo bangana bamaze gushaka. Urugero: Hari nk’aho ujya kumva ukumva umubyeyi arakubwiye ati’ Dore mvuye mu bukwe bwa wa musore/ mukobwa wo kwa Kanaka mungana, Sha kwa Kanaka wawundi mungana bafite umwana mwiza, Ese ko mbona ntacyo wibwira, ese utegereje kumera amahembe n’andi magambo aganisha ku kuba baba bashaka kukumvisha ko ukuze! Kimwe mu bitangaza abantu ni uko umusore ahitamo kubaho mu buzima nk’ubwo rimwe na rimwe ababyeyi bananyuzamo  bakamucunaguza cyangwa se bakanamucyurira kujyeza barambiwe bagasa n’abakuyeyo amaso!

Bamwe mu rubyiruko baganiriye n’Impano biganjemo abatarashatse ko dutangaza amazina yabo bagiye bagaragaza impamvu zitandukanye abasore batagishamadukira gushinga ingo abenshi banagaragaza ko abakobwa ari bo ba nyirabayazana.

Umukobwa umwe yagize ati”  Abenshi ni ubushobozi buke, aba abona ubuzima bushaririye arimo nabuzaniramo umugore buzarura neza neza!”

Uwitwa Hussain we yagize ati” None washaka umugore kandi umubano(imibonano) uba hagati y’abashakanye urazwi iyo udahari baratandukana. Rero uwo mubano abasore benshi bawubamo umunsi kumunsi.

Undi musore yagize ati” Akenshi ni ubushobozi bucye.”

Undi mukobwa na we yavuze ko Akenshi abakobwa ari bo babitera kuko akenshi usanga abasore nta matsiko yo gutunga abagore bakigira. Ati ” Nawe se araguhamagaye ngo umusure uragiye umazeyo icyumweru cyose mubana nk’umugore n’umugabo, ubundi ubwo umugabo utunze urugo yaba amurusha iki? Noneho hari n’ubwo uwo musore uba usanga yifitiye nk’umwana ku ruhande. Aho akenereye kwishimisha mu bijyanye n’imibonanompuzabitsina arabikora, iyo akeneye kubaho nk’umubyeyi arahamagara umwana we bagatemberana, ubundi ubwo koko yaba ashaka ngo ajyere ku ki?”

Undi mukobwa we  yavuze ko abona ari uko batinya rwaserera zisigaye zibera mu ngo nkuko na we azitinya.

Undi mukobwa yagize ati” Ntagishya kuko ari ukubyara inda barazitera, bazi kurarana umugore icyumweru kigashira. Ubwo Bashake iki koko?”

Kujyeza ubu mu Rwanda amategeko yemerera umuntu ufite imyaka 21 kubana byemewe n’amategeeko n’uwo yikundiye n’ubwo abasore bashakira kuri iyo myaka ari mbarwa.

Nk’uko byagiye bigaragazwa mu bitekerezo bitandukanye, abasore benshi basa naho nta matsiko yo gushaka bagifite kuko ibyo abubaka ingo baba bakeneye, abo basore babibonera igihe babishakiye, ubwo ahari kimwe mu byafasha abasore kwikubita agashyi bagakangukira kubaka  ingo bakava mu busambanyi ni uko abakobwa bafata umwanzuro wo kubima kujyeza babashatse?????????!

 

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *