Amagambo atanu utagomba kubwira umwana wawe.

Kenshi na kenshi burya  ngo ntazibana zidakomana amahembe ariko kandi usanga hari aho umubyeyi akabya cyangwa se ugasanga gutuka no gutoteza abana yarabigize akamenyero, nyamara ntamenye ko buri jambo ubwiye umwana riba  risa n’umurage umuha w’uburyo azarera abamukomokaho.

Gusa nanone hari ababyeyi usanga bashyagirira abana bakanabatetesha by’ikirenga nyamara nabyo ugasanga har’aho bibagizeho ingaruka mu mibereho yabo yose. Aha rero twabateguriye amagambo atanu utagomba kubwira umwana wawe niba ushaka kumuteguramo umuntu muzima uzagira icyo yimarira, akagira icyo akumarira ndetse n’igihugu muri rusange.

1 Mubyeyi irinde kujyereranya umwana wawe n’abandi.

Ntukajyereranye umwana wawe n’abandi kabone n’ubwo baba ari abavandimwe be ngo ube wamubwira ngo kuki udakora nka naka kuko bituma akurana ishyari bikaba byatuma akura adakunda uwo wamweretse ko akora neza kumurusha.

2 Ibi ntiwabishobora.

Ntugace umwana wawe integer umubwira ko ibyo ashaka gukora atabishobora  kuko bituma yitakariza ikizere. Ikiza nuko uramutse ubonye umwana wawe ashaka gukora ikintu uzi neza ko kidashoboka ariko ntacyo cyamuhungabanyaho mu gihe yaba agikoze, jya umuha amahirwe yipime ajyerajyeze kuko wibuke ko umunyarwanda yabivuze neza ati” nta y’itinya itarungurutse’’ rero  nuramuka umutinyishije kugikora bizamuviramo kutagira ikindi kintu gishya yajyerageza kuko nacyo azaba yumva ko kidashoboka bivuze ngo kumubuza bwambere bisa no kumubikamo ubwoba bw’ibihe byose.

3 Ntugire icyo umvugisha.

Ntukihunze kuvugana n’umwana wawe umwamaganira kure kabone nubwo yaba yakoze ibidakwiye kwihanganirwa.

Ugomba kumenya ko kumutega amatwi ari uburenganzira bwe bikaba n’inshingano zawe, icyo wagakoze rero ni ukumuha umwanya ukanamubwira ububi bw’ikosa yakoze ndetse ukanamusobanurira ingaruka byamugiraho cyangwa bikazigira ku bandi igihe yaba yongeye gukora iryo kosa .

  1. Buretse so arashyira araza

Kenshi na kenshi usanga umwana akosa ari kumwe na mama we mu rugo nyamara ntabe yamucyaha cyangwa ngo amubwire ububi bw’ibyo arimo ahubwo akamukangisha kuza kumurega kuri se. Nyamara abamama bakora ibi ntibamenya ko byereka umwana ko wowe ntacyo uvuze nta n’icyo ushoboye bityo bigatuma igihe se adahari umwana yitwara uko yishakiye.

  1. Irinde gushimira umwana wawe cyane.

Ntugakunde gushimira umwana wawe cyane umwereka ko ari igitangaza kuko harubwo byamutera guhora akorera gushimwa , mbese agakorera munsi y’ishimwe ryawe aho gukora icyo we abona ko cyari ngomwa ko akora.

Src www.familyshare.com www.inc.com www.care.com

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?