America: Imyigaragambyo yamagana iyicwa ry’abirabura ku biro bya Trump.

Muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika imyigaragambyo yamagana urupfu rw’umwirabura wishwe anigishijwe ivi imaze gufata indi ntera, aho muri leta 50 zigize America ubu 24 zimaze kugeramo imyigaragambyo, aho abigaragambya bamagana iyicwa ry’abirabura noneho bamaze no kwerekeza kuri white house.

Leta 24 muri 50 zigize Amerika zose ziri mu myigaragambyo ikomeje gukwira mu gihugu nk’umuriro wo mu mpeshyi. Hamwe na hamwe yaranzwe n’imvururu zirimo gusenya amazu no gutwika imodoka mu bushyamirane hagati y’abashinzwe umutekano n’abigaragambya.

Mu murwa mukuru i Washington, abigaragambya berekeje ku ngoro ya Perezida Donald Trump w’Amerika akoreramo bavuga amagambo anenga ubutegetsi bwe n’imyitwarire ye ku kibazo cy’ivangura rishingiye ku ruhu.

Imbarutso y’iyi myigaragambyo ni urupfu rw’umwirabura George Floyd waguye mu mujyi wa Minneapolis wo muri Leta ya Minnesota yishwe n’umuposlisi w’umuzungu.

Simbasha guhumeka
Amagambo yanyuma umwirabura George Floyd yavuze mbere y’uko ashiramo umwuka umupolisi amutsikamiye n’ivi

Ambasade za Leta zunze ubumwe z’Amerika mu bihugu binyuranye by’Afurika na zo zateye intambwe idasanzwe yo kunenga bikomeye ubwo bwicanyi. Abambasaderi b’Amerika muri Uganda, Kenya, Tanzaniya na Congo bose bahurije ku kunenga iki gikorwa bavuga ko biteye ipfunwe ko Amerika yanyuze mu mateka akomeye yivangura kugeza n’aho iboneye Perezida wa mbere w’umwirabura nanubu itarabasha kwigobotora icyo bise ‘dayimoni w’ivangura’ rishingiye ku ruhu.

Amagambo yabo aje akurikira ay’umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Moussa Faki Mahamat, na we wamaganye iyicwa rya George Floyd n’ivangura rikorerwa abirabura muri Amerika muri rusange.

Abahanga bavuga ko, iyi myigaragambyo yatijwe umurindi n’ihungabana abantu b’ifitemo muri iyi minsi ryatewe n’icyorezo cya Civid-19 aho amamiliyoni y’abantu yamaze igihe kinini akingiranye mu mazu abandi bantu benshi bakabura akazi ka buri munsi bakuragaho amaramuko.

VOA

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?