CG (RtD) Emmanuel Gasana yahagaritswe ahita anatabwa muri yombi

Nyuma y’uko kuwa 25 Ukwakira 2023, CG (RtD) Emmanuel Gasana yari yabaye ahagaritswe ku mirimo, kuko hari ibyo yagombaga kubanza gukurikiranwaho.

Kuba yahagarikwa ku mirimo byo si ubwambere byari bibaye, kuko kuwa 25 Gicurasi 2020 yari yahagarikiwe rimwe na Gatabazi Jean Marie Vianney, icyo gihe wayoboraga intara y’Amajyaruguru, nyuma yo kwezwa ku byo yakekwagaho akaza kugirwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, umwanya atarambyeho nk’abawumubanjirijeho.

Saa sita n’iminora 13 z’igicuku, babinyujije kuri X (Former Twitter) Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, batangaje ko CG (RtD) Emmanuel Gasana yatawe muri yombi,

Bati” CG (Rtd) Emmanuel Gasana yatawe muri yombi nyuma y’uko ahagaritswe ku mirimo. RIB ivuga ko hashize igihe akorwaho iperereza ku cyaha acyekwaho cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko (nk’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba) mu nyungu ze bwite. Umuvugizi wa @RIB_Rw Dr @Murangira_BT avuga ko iperereza rikomeje, ko andi makuru azatangazwa bishingiye ku byo iperereza rizagenda rigaragaza.”

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?