Coronavirus yageze mu magereza, Imfungwa 43 zamaze kuyandura

Gereza ya gisirikare ya N’dolo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yamaze kwemeza ko  kugeza ubu imfungwa 43 zemejwe ko zanduye icyorezo cya coronavirus, abayobozi ba gereza n’abo mu rwego rw’ubuvuzi bakaba bari gukumira ko izindi mfungwa zakwandura.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Profeseri Steve Ahuka ukuriye ibikorwa by’ubutabazi muri DR Congo, yavuze ko hari kurebwa uburyo bwo guhagarika ubwandu muri iyo gereza iri mu murwa mukuru Kinshasa.

Bwana Ahuka ubwo yasuraga iyo gereza yagaragayemo abarwayi ba Coronavirus, ku munsi w’ejo ku wa gatanu,  yagize ati: “Turi gutekereza ku gushyira amahema mu mbuga ya gereza mu rwego rwo kwita ku bantu banduye ndetse no guhumanura ahantu handuye. Dukomeje gukora  iperereza ngo harebwe niba hari abandi banduye”.

Kuva ku itariki ya 10 y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, muri DR Congo hamaze kwemezwa abantu 604 barwaye Covid-19, indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

96% by’abo babwayi bose babonetse i Kinshasa, umujyi wahindutse indiri y’iyi ndwara muri icyo gihugu. Muri abo 32 imaze kubica naho 75 barayikize.

Mu bihugu bitandukanye bya Afurika ingamba zari zashyizweho zo kuguma mu ngo mu rwego rwo gukumira no guhangana n’iyi Virus ya Corona zirimo kugenda zoroshywa, Nyamara Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryo rivuga ko bidakwiye koroshya ingamba kuko Coronavirus ishobora guca ruhinganyuma ikoreka imbaga kuri uyu mugabane n’ubundi ufite serivise z’ubuvuzi zisanzwe zicumbagira.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *