Danny Vumbi wasohoye indirimbo Umugozi, agira inama abantu yo kudakinisha amarangamutima ya bagenzi babo.

Umuhanzi Semivumbi Daniel  wamenyekanye mu muziki  nka Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yise “Umugozi” yakoranye na Bruce Melodie , Danyy agira inama abantu  y’uko rutagomba gukinisha amarangamutima y’ababakunda.

Nyuma y’uko Umuhanzi Danny Vumbi afatanije na Bruce Melody bashyiriye indirimbo Umugozi hanze, Impano yamubajije inkomoko y’iyi ndirimbo cyangwa se aho ingazo yayo yavuye, asubiza ko iyi ar’inkuru mpimbano atari ibintu byamubayeho.

Yagize ati” Iyi ntabwo ari inkuru ya nyayo, ni inkuru mpimbano”.

Kanda hano wumve indirimbo nshya Umugozi by Danny Vumbi ft Bruce Melody.

Abajijwe inama yagira urubyiruko ashingiye ku biri muri iyi ndirimbo ye nshya Umugozi, Danny Vumbi yagize ati” Bage bagerageza bumve amarangamutima ya bagenzi babo, kuko har’ubwo umuntu akubwira ko agukunda ukabifata nkaho ar’imikino, uba ugomba kubyitwaramo neza wanamuhakanira( ko utamukunda) ukagira uburyo ubimubwiramo ariko utamukomerekeje”.

Danny Vumbi asanzwe ari umwe mu bahanzi ndetse n’abanditsi bakomeye hano mu gihugu cy’uRwanda, aho yamenyekanye mu itsinda rya The Brothers mu myaka ya za 2005 ariko bikaza kuba akarusho ubwo yatangiraga kwiririmbana,  aho indirimbo Ni Dange yakoze mu mwaka wa 2015 yaje imuha izina rishya mu bafana.

Uyu muhanzi kandi yanamenyekanye mu kwandikira indirimbo abandi bahanzi, aho  nyinshi yanditse zagiye  zikundwa cyane. Urugero rwazo ikaba ari ku Ndunduro yandikiye social Mula, Nta kibazo ya Urbana Boyz  bafatanyije na Bruce Melody  na Riderman ndetse n’izindi nyinshi zakunzwe.

Indirimbo Umugozi ni imwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu ye ya gatatu yitwa ”Inkuru Nziza” Iyi Album ikaba izamurikwa hifashishijweikoranabuhanga.

Ikiganiro kigufi na Danny Vumbi Asobanura indirimbo Umugozi. Ntugakinishe amarangamutima y’ugukunda.
Ikiganiro kigufi na Danny Vumbi Asobanura indirimbo Umugozi. Ntugakinishe amarangamutima y'ugukunda.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *