Danny Vumbi yikomye irushanwa rya Mister Rwanda.

Irushanwa rya Mister Rwanda(Rudasumbwa w’u Rwanda) ni irushanwa riri kuba ku nshuro yambere mu Rwanda Kugeza ubu rimaze kuzenguruka Intara n’umujyi wa kigali hashakishwa abasore bagomba kuvamo uzahiga abandi.

Kuva iri rushanwa ryatangira ntiryavuzweho rumwe n’abantu batandukanye mu ngeri zitandukanye, aho bavuga ko nta musore wagakwiye kujya mu marushanwa nk’aya na cyane ko ngo uburanga bw’umusore bwagakwiye kugaragarira mu mufuka.

 

Danny Vumbi ni umwe mu bagabo bamaze kumenyekana cyane hano mu muziki Nyarwanda, mu butumwa yanyujije kuri Instagram yagaragaje ko koko na we iri rushanwa abona ridakwiye ngo aba basore bahatana bagashatse ibindi bajyamo aho yagize ati “Aba basore bahatanira ikamba ry’ubwiza bakabaye bahugiye mu gushaka ifaranga kuko naje gusanga ubwiza bw’umusore buba mu mufuka”.

Danny Vumbi yakomeje avuga ko nk’akanamankemurampaka kagakwiye kujya kabanza kubabaza umubare w’amafaranga ahwanye n’imitungo yabo.

Si danny Vumbi gusa wagaragaje ko ibintu abibona muri ubwo buryo dore ko hari n’abandi barimo n’umupfumu Rutanga wavuze ko ibi bintu atari iby’i Rwanda.

Iri rushanwa ryatangiye Tariki 25 Werurwe byitezwe ko umusore uzahiga abandi agomba kwegukana imodoka nshya Yo mu bwoko bwa TOYOTA CELICA, hakiyongeraho n’inzu yo kubamo umwaka wose igihe azaba afite Ikamba, ibi byose bikaba bizatangwa na Kompanyi ya ’Tom Transfers’ nk’umuterankunga mukuru.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?