Kwibuka 28: Perezida Kagame yagarutse ku bacyemanga ubutabera bw’u Rwanda

Mu ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ruherereye ku Gisozi ubwo yatangizaga Icyumweru cy’icyunamo, yagarutse ku bacyemanga ubutabera bw’u Rwanda avuga ko bigiza nkana.

Perezida wa Repuburika y’u Rwanda yagize ati” Mureke mbabwire, turi igihugu gito ariko dufite ubutabera butandukanye n’ingano y’igihugu cyacu(turi ku gasongero k’ubutabera), ibyo bihugu byitwa ko ari binini ni binini mu buso koko, ariko biracyari ibitambambuga mu butabera. Ntacyo bafite cyo kwigisha abandi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abo bashinja u Rwanda kudatanga ubutabera buboneye ahubwo aribo bafite ubutabera bucagase, kuko abenshi muri bo bacyinafite igihano cy’urupfu mu gihe u Rwanda rwamaze gukuraho icyo gihano.

Yagize ati” Ibaze nk’abantu bagicyemanga ubutabera bwacu, Igihugu cyakuyeho igihano cy’urupfu mu gihe rwose na bimwe muri ibyo bihugu by’ibikomerezwa bikigishyira mu bikorwa. Ibi twarabikoze mu bushacye bwacu ntawabiduhatiye. Twari kubihatirwa na nde kandi hari abakibikora see?”

U Rwanda ndetse n’isi biri kwifatanya mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 28 aho hibukwa abarenga miliyoni bahitanywe na yo.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?